Advertisement
Time to Deadline
  • 00

    days

  • 00

    hours

  • 00

    minutes

  • 00

    seconds


Advertisement
Job Abakozi bashinzwe gukusanya amakuru(Enumerators) Organization NATIONAL INSTITUTE OF STATISTICS OF RWANDA
Level 00.I Reports To Director Of Social Demographic Statistics
No. of Positions 106 Deadline 23/Apr/2019
Job Description
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda Kirashaka gutanga akazi k’igihe gito kubazakora ubushakashatsi bwagatandatu kumibereho y’abaturage n’ubuzima (RDHS
- VI 2019/20) rizakorerwa mu turere twose tw’igihugu mu gihe cy’amezi atandatu guhera mu kwezi kwa Nyakanga (abazakora igerageza ry’ubwobushakashatsi) na Kanama 2019 kubazakora umurimo wogukusanya amakuru (Enumerators). Umukozi ushinzwe kuzana amakuru niwe zingiro ry’ubushakashatsi kuko ariwe uzana amakuru y’abo yabajije, bityo ubwiza bw’amakuru bugendana n’umukozi mwiza. 1. Agomba kumenya inzu ningo zatoranyijwe akuzuza intonde zibibazwa kurugo 2. Agomba kumenya abantu batoranyijwe kubazwa mu ngo kuko sibose babazwa 3. Agomba kubaza abagabo n’abagore bose batoranyijwe mungo zatoranyijwe 4. Agomba kugenzura neza niba intonde zujujwe neza mbere yo kuva mungo 5. Agomba gusubira mungo zatoranyijwe kubaza abo yasanze badahari baratoranyijwe 6. Agomba gukorana neza n’umuyobozi we kandi akamuha raporo yakazi 7. Agomba kwitwararika mukugira ibanga ry’akazi n’amakuru yose 8. Agomba gukurikiza amabwiriza yakazi agenga itegeko ry’umurimo 9. Agomba gukora neza nizindi nshingano izo arizo zose yahabwa n umuyobora
Job Profile
Ibyo usaba akazi agomba kuba yujuje (Enumerators) • Kuba ari umunyarwanda; • Kuba azi neza ururimi rw’ikinyarwanda; kumenya icyongereza n’igifaransa ni akarusho; • Kuba afite nibura impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye (A2) mu by’ubuvuzi (Nursing); cg, kuba yarakoze ubushakashatsi mungo ku mibereho y’abaturage n’ubuzima (RDHS); • Kuba yiteguye gukora nibura amezi 7 uhereye muri Kanama2019 (Enumerators); • Kuba yiteguye gukora amezi umunani (8) uhereye muri Nyakanga 2019 niba abaye umwe mu bazakora ibarura ry’igerageza (Pre
- test); • Kuba afite ubuzima bwiza ndetse n’ingufu z’umubiri bibasha gutuma akora neza akazi asabwa kandi ashobora gukorera mu gihugu hose; • Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire; • Kuba ntakandi kazi afite. • Kuba azi gukoresha neza smart phone.